Muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, minisiteri y’ubutabera yagejeje, kuri uyu wa kabiri mu gitondo cya kare, kuri Congress (inteko ishinga amategeko y’igihugu), raporo ya anketi z’umushinjacyaha wihariye, Jack Smith, ku bikorwa bya Donald Trump byo gushaka kwiba amajwi y’amatora y’umukuru w’igihugu yo mu 2020.
Uretse kuyishyikiriza Congress, minisiteri yashyize raporo no ku karubanda. Icya mbere ivuga: Smith n’abakozi be bagendeye kandi baharanira amategeko.
Icya kabiri: yemeza ko bakusanyije ibimenyetso bihagije, bikomeye kandi bidashidikanywaho ko Trump yacuze umugambi udasanzwe wo gukora ibyaha byo gushaka guhindura ibyavuye mu matora no kwanga kwemera ko yayatsinzwe kandi abizi neza ko yatsinzwe.
Raporo isobanura ko yabikoze mu buryo butatu: ubwa mbere ni ku giti cye nka kandida. Icya kabiri: yakoresheje ingufu, igitinyiro n’icyubahiro nk’umukuru w’igihugu. Icya gatatu: yabikoze mu rwego rw’igicyo cy’abantu benshi bacuriye umugambi hamwe.
Ivuga ko “Trump yakoresheje ibinyoma nk’intwaro yo gusenya inkingi kanangazi ya demokarasi kugirango ahamane ubutegetsi.”
Muri ibyo binyoma, abagenzacyaha bakoreye urutonde, harimo ko yakwirakwije ibihuha ko hari abantu benshi batoye kandi bari barapfuye, cyangwa ko hari abandi benshi batoye batabyemerewe n’amategeko, cyangwa se kandi ko imashini z’amatora zayobyaga amajwi ye zikayihera Joe Biden.
Naho mu byo Trump yakoze kugirango yibe amajwi, raporo itanga ingero z’ukuntu yokeje igitutu abashinzwe inzego z’amatora kwirengagiza ibya nyabyo byayavuyemo, gushaka gushyiraho Koleji y’Abatora ba magendu muri leta zirindwi yatsinzwemo, gushyira ingufu n’igitsure ku bayobozi bamwe na bamwe bo muri minisiteri y’ubutabera na visi-perezida we bwite Michael R. Pence gutatira indahiro zabo kugirango bimakaze inyungu ze bwite, no gushishikariza imbaga y’abayoboke be bari barakaye kujya gutera ingoro ya Congress kw’itariki ya 6 y’ukwa mbere 2021 bagamije gutesha Congress kwemeza burundu ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu yo mu 2020.
Umushinjacyaha wihariye Jack Smith yanzura yemeza ko ibimenyetso afite byatuma atwara Trump mu nkiko, kandi koko bishobora gutuma amutsinda mu manza.
Raporo imaze gusohoka, Trump yahise yandika ku mbuga nkoranyambaga ko ari umwere ijana kw’ijana. Yongeraho, tugereranyije, ko “Smith ari umushinjacyaha ufite ubwonko bwaremaye, wananiwe kumuburanisha mbere y’amatora. None abatoye barivugiye.”
Mu kwezi kwa 11 gushize (mu mwaka w’2024), Trump amaze gutorwa, umushinjacyaha yahagaritse urubanza burundu kubera ihame rya minisiteri y’ubutabera rivuga ko umukuru w’igihugu adashobora gukurikiranwa mu mategeko mpanabyaha yok u rwego rw’igihugu igihe ari ku butegetsi.
Umushinjacyaha yagendeye kandi no ku cyemezo cy’Urukiko rw’ikirenga rw’igihugu cyo mu kwezi kwa karindwi 2024 kivuga ko umukuru w’igihugu afite ubudahangarwa mpanyabyaha mu byemezo byo mu rwego rw’imilimo ye.
Jack Smith yareguye ku wa gatanu w’icyumweru gishize akimara kugeza raporo ye mu maboko ya minisitiri w’ubutabera.
Uretse iyi raporo yo kuri anketi zo ku matora y’umukuru w’igihugu yo mu 2020, Smith yagombaga no gupfundikira indi ya kabiri irebana n’urubanza yarezemo Trump ibyaha
byo gutunga iwe, mu rugo rwe bwite, amabanga y’igihugu akomeye cyane atabifitiye uburenganzira bwemewe n’amategeko. Trump arabihakana byose.
Umucamanza Aileen Cannon, ukuriye urubanza rwa Donald Trump ku mabanga y’igihugu, yategetse ko iyi roporo ya kabiri iba ihagaze gusohoka. (VOA, Reuters, AP)
Forum